Inkoko zitangiye kubika
Umuseke utangiye kweya
Imisambi itangiye guhiga
Wararibwaga cyane
Ni bwo waburaga ibyicaro mawe
Ni bwo wababaraga umubiri wose
Umbabarire mawe
Umbabarie mawe
Ubwo nyogokuru yahururaga
Cya gihe bacanaga igishyito
Cya gihe wapfukamaga mawe
Jye nkarenga nkabyibagirwa
Urya mwanya n'irya saha wanyibarutse
Urya munsi wafashije Imana kurema
Umbabarire mawe
Umbabarie mawe
Wamvanye kure cyane mawe
Ugira ngo nzaza nje kuguhoza
Aho nziye ahubwo ndaguhogoza
Iyo mbyibutse ndarira
Nakubujije agatotsi nkubuza amahoro
Nyamara urara utekereza icyo nziririrwa
Umbabarire mawe
Umbabarie mawe
Nisumbuyeho ndagutetereza
Warantumaga nkagusuzugura
Wanyohereza kwiga nkajya kwiba
Naza nkakubeshya
Ndetse nagejeje n'aho ngukoronga
Nagejeje n'aho ngutera amabuye
Umbabarire mawe
Ca inkoni izamba
Aho nkuriye nkwicisha ishavu
Wifuzaga ko nzaba umugabo
Aho kuba we ahubwo mba ikigwari ayi we
Bigutera agahinda
Guhera ubu ngusabye imbabazi mawe
Nje gusaba imbabazi z'ibibi nakoze
Umbabarire mawe
Umbabarie mawe
Muntu ukiriho wowe wavutse
Ujye uzirikana ko wavuye kure
Uhakuwe n'umwana wa nyogokuru
Waramuvunnye cyane
Guhera ubu muhe icyubahiro akwiye
Urajye wubaha umwari aho ari hose
Umufate nka mawe
Umubyeyi wese akwiriye ishimwe
Akambikwa ikamba n'uwavutse wese
Uwamuhemukiye agasaba imbabazi
Umbabarie mawe
Umbabarie mawe
Ca inkoni izamba
Ca inkoni izamba