Umuryango wanjye uri hakurya y'inyanja
Ko mbona umuhengeri ugera inkombe zose
N'abasare ntibashaka no kunyambutsa
Ngo nongere mbarebe ndetse nabasure
Ayiii wa nyanja weee
Watuje nkiyambukira
Nkajya gusura ababyeyi
Inshuti n'abavandimwe
Ayiii wa nyanja weee
Watuje nkiyambukira
Nkajya gusura ababyeyi
Inshuti n'abavandimwe
Ngaterera ijisho hirya no hino
Nkareba epfo na ruguru
Nkitegereza imbere n'inyuma
Nkabura n'inyoni itamba
Nkabura n'uwa kirazira
Hiiiiiiii ngo ansurire umuryango
Iyo nza kuba nk'akanyoni
Mba ngurutse nkagerayo
Iyo nza kuba nk'ifi weee
Mba noze nkagerayo
Ayiii wa nyanja weee
Watuje nkiyambukira
Nkajya gusura ababyeyi
Inshuti n'abavandimwe
Ayiii wa nyanja weee
Watuje nkiyambukira
Nkajya gusura ababyeyi
Inshuti n'abavandimwe
Mbe kanyamanza karembera hejuru y'inyanja
Ndabona werekeza ikirere cy'iwacu
Nk'aho uri uw'iyo iwacu
Reka nkwitumire: Genda ubantahirize
Uti mugire amahoro
Kandi mugire urugwiro
Uti umunsi amazi y'inyanja azatuza
N'abasare bakankundira
Nzagaruka mu bivumu bya data
Nshire agahinda k'igihe kirambuye
Hiiiiiiii ntazibagirwa mu marembera
Ayiii wa nyanja weee
Watuje nkiyambukira
Nkajya gusura ababyeyi
Inshuti n'abavandimwe
Ayiii wa nyanja weee
Watuje nkiyambukira
Nkajya gusura ababyeyi
Inshuti n'abavandimwe
Ayiii wa nyanja weee
Watuje nkiyambukira
Ayiii wa nyanja weee
Watuje nkiyambukira